HUYE-TUMBA: Bemeza ko ibiti bivangwa n’imyaka byabahinduriye ubuzima
Kimwe nk’ahandi hanyuranye hirya no hino mu Rwanda, kuri uyu wa kane tariki 13 Ugushyingo 2025, mu murenge wa Tumba, mu kagali ka Cyarwa, babyukiye mu gikorwa cyo gutera ibiti, akaba ari gahunda yitabiriwe n’imidugudu 9 ndetse n’ibigo by’amashuri abanza. Abaturage bakaba batangaza ko iki gikorwa gikomeje gutanga...